Don't forget to Subscribe, like and share
Isaha by SAM&OBED.
Lyrics
1. Igihe isaha yegereje igitero kikamufata
atoranya mu bigishwa be abajyana ahiherereye
Ya magambo nababwiraga ko ngiye kwica n'abagome
dore ungenza ageze bugufi, musenge nanjye munsengere
2. Petero, yohana na yakobo bamusize mu mazi abira
abaregerana bariryamira barashyuha barasinzira
Yesu agarutse aho yabasize yabakanguye abacyaha ati
ntimushobora kuba maso ngo mumfashe nibura isaha imwe.
3. Uwahoraga abasabira ngo bakomere ku murimo
dore nawe yacitse intege ngo nabo nibamusabire
Iki gihe ni icyo gukanguka inkomyi zose zikavaho
ntawe uzazamurwa mu ijuru ataratsinda ibi bitotsi.
nimuze tubane maso n'umukiza gutabarwa kuregereje
nimuze tubane maso n'umukiza gutabarwa kuregereje