Igihumbi by Sam and Obed Official Music video visualizer

Опубликовано: 01 Январь 1970
на канале: LANA HOPE OFFICIAL
1,329
51

​‪@LANAHOPEOFFICIAL‬ Subscribe for more upcoming videos
Directed by Lana Hope Studio team

Igihumbi lyrics

1. Ntekereza ku muntu,
umuntu waremwe buntu,
atagira inenge aza kwangirizwa n'icyaha
satani amuboneraho ashaka kumugira uwe
waratabaye utugarurira icyizere cyo kubaho oh!
nta jambo nabona ryo kubisobanura uretse kuvuga nti mwami
ubahwa!

Uko ibihe byiyungikanya umwanzi arushaho kurwana
akora iyo bwabaga ngo arimbure ubumuntu mu muntu
ariko azaca inzira imwe aturwanya IMANA Idukirize mu nzira igihumbi
ntazigera anesha umugenga azahora ku ngoma

2. Burya nta joro ridacya ndetse nta mvura idahita
wankuye mu isayo urambabarira
niho namenyeye yuko kubabarira
atari ukwirengagiza ahubwo ari ukubabara mu cyimbo cy'uwaguhemukiye
Nubwo nahemutse mwami ndagusaba ngo umpe kwigira ku birenge byawe
ungire uwera de maze unkize amaboko y'ababisha.

Uko ibihe byiyungikanya umwanzi arushaho kurwana
akora iyo bwabaga ngo arimbure ubumuntu mu muntu
ariko azaca inzira imwe aturwanya IMANA Idukirize mu nzira igihumbi
ntazigera anesha umugenga azahora ku ngomaUko ibihe byiyungikanya umwanzi arushaho kurwana
akora iyo bwabaga ngo arimbure ubumuntu mu muntu
ariko azaca inzira imwe aturwanya IMANA Idukirize mu nzira igihumbi
ntazigera anesha umugenga azahora ku ngoma.
END
©Lana Hope Studio