Igitekerezo cyiza by Samuel

Опубликовано: 01 Январь 1970
на канале: LANA HOPE OFFICIAL
333
11

Subscribe for more videos coming on ‪@LANAHOPEOFFICIAL‬

Credits goes to LANA HOPE STUDIO Team

IGITEKEREZO CYIZA LYRICS

1. Igitekerezo cyiza cya Yesu Mukiza, Kivug’ uburyo yahoranye n’ abantu,
N’ uko yahamagarag’ abana nk’intarna re, Maze bigatuma nkumbura Yesu,
Numva nifuza kw’ aba yaranshyizehw’ ibiganza, Ngw’ abe yaranzengurukij’ amaboko,
Yemwe mba narahiriw’iyo numv’ avug’ ati: Nimurek’ abana bato bansange!


2. Nzeger’ intebe ye ngo mutur’ amasengesho, Maze musabe kuba mu rukundo rwe,
Kand’ uko ndushaho kumushaka mur’ iyi si, Nizeye ko nzamubona mw’ ijuru.
Yagiye mw’ ijmu guteguray’ amazu meza, Azahuwamo n’ abacunguwe gusa.
Abana benshi bazaba bateraniyeyo, Kuk’ ubwami bwo mw’ ijuru ar’ ubwabo.


3. Abantu benshi bazimiriye mur’ iyi si, Ntabwo barumv’ inkuru y’ iwacu heza,
Ndifuza ko bamenya ko har’ umwanya wabo, Kandi Yesu niw’ ubahamaga.
Ndifuza kuzishima kur’ uwo munsi mukuru, Uzab’ ar’ umuns’ urut’ iyindi yose
Ubw’ abana bo mw’ isi yose bazaterana, Akabaher’ umugish’ icyarimwe.

END